Amafoto ya Barack obama ahetse umufuka akomeje kuvugisha benshi

Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama uzwi cyane mu bikorwa byo kwicisha bugufi no gufasha abatishoboye, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga yikoreye agafuka agiye gusura abana barwariye mu bitaro no gusangira nabo Noheli.

Barack Obama yagaragaye ku wa gatatu tariki 19 Ukuboza 2018, ubwo yerekezaga ku bitaro bya Children’s National Medical Center biherereye muri leta Northwest DC.

Uyu mugabo9 wamamaye cyane ndetse yigarurira imitima y’abatari bake ubwo yari umuyobozi w’iki gihugu cy’igihangange ndetse akagirirwa icyizere akayobora manda 2, yongeye kuvugisha abantu ubwo yagaragaraga yikoreye umufuka urimo impano zitandukanye yari yageneye abana barwariye mu bitaro.

Amafoto ya Barack Obama yikoreye umufuka yahise akwirakwizzwa ku mbuga nkoranyambaga, ari nako bamushimira bikomeye bavuga ko ari umugabo w’igihangange wicisha bugufi kandi ugira umutima wo gufasha.

Barack Obama ubwo yageraga mu bitaro bya Children’s National Medical Center, yaganirije abana babirwariyemo, barasabana ndetse banamwifotorezaho, anabaha impano yabageneye zizabafasha kuryoherwa na Noheli.

Nyuma y’uko Barack Obama asoje uruzinduko rwe muri ibi bitaro by’abana, ibyishimo byabasaze maze bandika ubutumwa kuri twitter bagaragaza kunyurwa n’ineza yabagiriye ndetse bashimangira ko byabaremyemo imbaraga n’icyiozezre cyo gukira vuba.

Bagize bati “Uruzinduko rwawe twarwishimiye kandi byatumye twongera kugira akanyamuneza mumaso.Abarwayi bose baragukunda kandi banyuzwe n’impano wabageneye!”

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *