
Abahanga mu by’urukundo bavuga ko ari nk’ubugenge.Gukunda nawe ugakundwa ntako bisa kandi ni ikintu cyiza cyane gishobora kuba ku muntu uwo ariwe wese.Hari amagambo ashobora gushimisha umutima w’umukunzi wawe kandi bikanatuma arushaho kugukunda cyane birenze uko ibyumva cyangwa uko wabitekerezo.
Gusa nti bivuze ko hari n’uwo ushobora kuyabwira ukamera nk’uwasa urutare cyangwa uwutema mu mazi.Urukundo rw’iki gihe namwe muzi akenshi rushingiye ku mafaranga aho umuhungu udafite ubutunzi cyangwa amafaranga ntacyo aba avuze imbere y’inkumi.Ibi nibyo bituma abakobwa b’iki gihe bemera bagakundana n’abangana na basekuru, kugirango bibonera aba baha ibyishimo by’igihe gito nyuma bikaba amarira n’agahinda.
Aya ni amagambo wabwira umukunzi wawe akarushaho kugukunda bya nyabyo
1.Urukundo ni inzira ebyiri zidahinduka umuntu ashobora kugendamo nta kibazo; ibi wabibwira umukunzi wawe ushaka kumwumvisha ko ari inzira yawe ugendamo kandi ikuyobora ahantu hose unyuze.
2.Wankunze rimwe ariko njye igihe cyose nkurebye ndushaho ku gukunda ibihe byose.
3.Ushaka gusobanukirwa impamvu nkukunda n’icyo nkukundira byantwara amajoro yose, ushaka kumubwira ko umukunda byimazeyo.
4.Nishimira kuba ndi kumwe nawe,kuvugana nawe ni iby’igiciro cyinshi kandi mba numva wanyigumira iruhande ibihe byose.
5.Igihe uzumva uri wenyine, ujye ureba iruhande rwawe mba ndi kumwe nawe aho intoki zawe ziba zigukumbuye
6.Ndagukunda kandi mba numva ntifuza kuba ntakubura iruhande rwanye kuko ubuzima bwanjye bushingiye kuri wowe rukundo rwanjye
7.Igihe nakubonye narimfite ubwoba bwo kuba nahura nawe.Mpuye nawe ngira ubwoba bwo kuba nagusoma, nkusomye ndumva ngize ubwoba bwo kukubwira ko nkukunda. Ariko ubu kuko nkukunda ukaba ari byose byanjye, nkubuze nasara.
8.Uri akabavu ko mu mbavu zanjye kandi uri akara ko mu mara yanjye. Iyo nkubuze nta mutekano ngira muri njyewe, mba numva nahungabanye.
9.Naguhaye ikibanza mu mutima wanjye kitavogerwa n’uwariwe wese, kuko nifuje kugituzamo wowe wenyine.
10.Muri iyi si ya rurema uri umuntu w’agaciro mba numva nshaka gohora mbona imbere yanjye, simba nifuza kukubura iruhande rwanjye kuko undutira bose.
11.Kugukunda nta gihombo kirimo kandi niyo utankunda nzakomeza nkukunde kuko kugukunda nawe bigize intego y’ubuzima bwanjye.