
Mbanda John Calvin ni umusore ukiri muto cyane wagaragaje impano ye yo kuririmba mu marushanwa yateguwe n’inzu ifasha bahanzi ya The Mane isanzwe ifasha abahanzi Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha na Marina. Yatanagje ko amahirwe yahawe agiye kuyabyaza umusaruro.
Ibi uyu musore yabitangaje nyuma yo gutsind a iryo rushanwa ryateguwe na The Mane mu rwego rwo gushaka abana bakiri bato bafite impano yo kuririmba ,uyu musore wavukiye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimisagara mu mwaka 1999 yasoje amasomo ye yisumbuye umwaka ushize mw’ishuri rya APICUR i Musanze .
Calvin yasinyishijwe amasezerano yo gukorana n’inzu ya The mane mu gihe kitabashijwe gutangazwa kuko mu bihembo yahembwe harimo kuzajya afasha gukora indirimbo mu buryo bw’amashusho ndetse n’amajwi ubundi bikamamazwa mu binyamakur bitandukanye hano mu Rwanda nta yindi mvune agize .
Mu kiganiro na Gahunzire Arstide umwe mu bajyanama muri The Mane yadutangarijke yuko uyu mwana yasinye amasezerano y’igihe kirekire kandi bakaba bagiye kumufasha gukomeza kugaragaza impano ye
Tumubajije ku bijyanye n’indirimbo ze yadutangarije ko uyu musore ubu indirimbo ye ya mbere izajya hanze mu mperza z’iki cyumweru mu buryo bw’amajwi naho amashuso nayo akashyirwa hanze mu minsi mike.
