Amarira menshi n’agahinda nibyo byaranze umuhango wo gushyingura Umubyeyi wa Miss Keza Joannah ( Amafoto)

Miss Bagwire Keza Joannah, umuryango we n’inshuti zabo baherekeje bwa nyuma umubyeyi we Rutaboba Theodor witabye Imana tariki ya 15 Mutarama 2019.

Se wa Keza Joannah yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya CHUK ari naho yaguye. Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’imyaka igera kuri itatu nyina wa Bagwire Keza Joannah na we atabarutse.

Rutaboba wavutse tariki ya 26 Kamena 1956, yitabye Imana nyuma y’amezi make yari ashize agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Abo bakoranaga mu Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere (UNDP) bavuze ko yari umwe mu bakozi bitangiraga umurimo ndetse akabana neza na bose mu kazi.

Umwe mu basaza wabanye na Rutaboba kuva mu 1988, yavuze ko kuva bamenyana yari amuziho uburwayi bukomeye bufitanye isano n’ihungabana ndetse ngo kubera icyo kibazo yagiraga yangaga urunuka kwegerana n’abantu bavuga inkuru z’akababaro cyangwa izimugora cyane mu bwonko.

Rutaboba yabanje gushakana n’umugore witwa Agnes babyarana abana babiri ariko bose baza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu 1995 yashatse undi mugore na we babyarana abana babiri, Bagwire Keza Joannah na musaza we Rutaboba Bertrand.

Mu bakobwa b’ibyamamare batabaye Miss Keza Joannah harimo Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2015 na mugenzi we Umutoniwase Flora bahataniye ikamba icyo gihe.

Nta wundi mukobwa wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda cyangwa abategura iri rushanwa bagaragaye mu muhango wo gusezera no kuvugira isengesho umubyeyi wa Miss Keza Joannah.

Nyuma y’igitambo cya misa yo gusabira Rutaboba Theodor, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *