
Umuhango wo gutangiza umwaka usanzwe w’imikino w’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) byagombaga kubera mu Mujyi wa Dakar (Sénégal), kuva tariki 13 Werurwe 2020, byasubitswe kubera impungenge z’icyorezo cya COVID-19 (Coronavirus) gikomeje gukwirakwira Isi.
BAL ni irushanwa ryatekerejwe ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA).
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yatangaje ko ‘nyuma y’inama zatanzwe na Guverinoma ya Sénégal, zigendeye ku mpungenge mu rwego rw’ubuzima kubera Coronavirus, gutangiza umwaka usanzwe wa BAL byasubitswe’.
Amadou yakomeje avuga ko ababajwe no kuba umwaka usanzwe w’irushanwa rya BAL udatangiriye igihe wari uteganyirijwe ariko avuga ko hari icyizere ko uzatangizwa ku yindi tariki idatinze.
Amakipe 12 meza y’ahatandukanye muri Afurika arimo Patriots BBC, yo mu Rwanda ni yo azakina iri rushanwa.
Iyi mikino izahuza amakipe 12 izabera mu mijyi irimo Cairo (Misiri), Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Rabat (Maroc) na Monastir (Tunisia).
U Rwanda ni rwo ruzakira BAL Final 4 (izahuza amakipe ane mu cyiciro gisoza) n’Umukino wa nyuma byombi bizakinirwa i Kigali mu mpera za 2020.
Imyambaro n’inkweto za NIKE na Jordan ni zo zizaba zemewe gukoreshwa muri iri rushanwa.
NBA na FIBA kandi byanashyigikiye iri rushanwa binyuze mu gutanga ubufasha bukubiyemo amafaranga, gutoza abakinnyi, guhugura abatoza n’abasifuzi no kubaka ibikorwa remezo bizifashishwa muri BAL.
