
Mu mezi make ashize nibwo hano mu Rwanda imwe mu maradiyo akunzwe cyane Kiss Fm yatangije irushanwa yise Kiss Summer awarad aho abahanzi bagombaga guhatana biciye mu matora aho abitwaye neza mu mpeshyi ishize .
Kiss Summer Awards yahataniragamo abahanzi bari bahuriye mu byiciro bitatu aribyo Best Summer Song ahatsinze indirimbo ‘Ntakibazo’, Best Summer Artist ahatsinze The Ben na Best Summer Producer ahatsinze Bob Pro.
BEST SUMMER SONG:
-1 MILLION C’EST QUOI BY PEACE JOLIS
-LOSE CONTROL BY THE BEN FT MEDDY
-GARAGAZA BY YVAN BURAVAN
-BAPE BY ACTIVE FT DJ MARNAUD
-NTAKIBAZO BY URBAN BOYS FT BRUCE MELODY & RIDERMAN (Abatsinze)
BEST SUMMER ARTIST
-CHARLY NA NINA
-YVAN BURAVAN
-THE BEN (Yatsinze)
-BRUCE MELODY
-RIDERMAN
BEST SUMMER PRODUCER 2018
-PASTOR P
-MADEBEAT
-HOLLYBEAT
-DAVYDENKO
-BOB PRO
Ibi bihembo ababitsindiye batangajwe mu kiganiro kihariye cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, iki kiganiro kikaba cyacaga kuri radiyo ya Kiss Fm hatangazwa umuhanzi watsinze muri buri cyiciro. kugeza ubwo batangazaga abatsinze ntabihembo bindi byari byihishe inyuma y’amashimwe bagenewe batangajwe ariko nkuko umwe mu bategura iri rushwanwa yigeze kubiganiriza abanyamakuru ngo uko iri rushanwa rizagenda rikura niko nibindi bizagenda biza.