Amashusho y’indirimbo ya King James, “Poupette”, yageze hanze

Ruhumuriza James wamamaye nka King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Poupette” yari amaze iminsi mike asohoye amajwi gusa.

Hari hashize iminsi itandatu umuhanzi King James ashyize hanze indirimbo ye yise “Poupette” mu buryo bw’amajwi.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Zouke yatunganyijwe na Knoxbeat ukorera muri Monster Records.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo aryoshye y’urukundo, umusore asezeranya umukobwa urundo rw’ubuziraherezo.

Amashusho yayo yagiye hanze kuri uyu wa Kane, yatunganyijwe na Meddy Saleh, umwe mu bafite ubunararibonye mu gukora amashusho y’indirimbo aryoheye ijisho. Muri iyi ndirimbo hagaragaramo Mutoni Queen witabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.

King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakunzwe mu Rwanda. Yinjiye mu muziki mu gihe kimwe n’abarimo Meddy, The Ben na Tom Close.

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *