Amateka ya Darvaza Gas Crater umwobo wakamo umuriro utazima


Darvaza Gas Crater ni Umwobo muremure uherereye mu gace ka Darvaza mu gihugu cya Turkmenistan ukaba uri mu bilometero birenga 260 uvuye mu Murwa Mukuru Ashgabat.

Uyu mwobo wa Darvaza Gas Crater ufite metero 30 z’ubujyakuzimu na metero 30 z’ubugali uzwiho kuba uhorana ikibatsi cy’umuriro mwishi utajya uzima nubwo imvura yagwa gute kubera Imyuka yo mu kirere igura n’a Gaz Méthane iwubamo bikaba bivugwa y’uko uwo mwobo umaze imyaka irenga 50

Nkuko bivugwa nabaturage bahaturiye n’abakerarugendo bahasura uyu mwobo ufite urusaku rwinshi ndetse n’ubushyuhe budasanzwe bituma benshi bahamya ko wa muriro utazima twumva muri bibiliya ubaho kugeza ubwo bahise amarembo ajya ikuzimu.

Kugeza ubu nta muntu numwe urabasha guhamya icyateye uyu mwobo wa Darvaza Gas Crater benshi mubantu bavuga waba waracukutse ahagana 1971 bitewe n’impanuka yabaye ubwo abashakashatso b’Abasoviyeti bashaka kureba uko bahacukura Gaz n’a Peteroli.

Si ibyo gusa kuko hari nandi makuru avuga ko inzobere mu by’ubucukuzi bwa Gaz  na Peteroli zo mu cyahoze ari Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyeti batwitse agace ka Darvaza mu rwegi rwo gushaka uko Gaz Méthane nkeya bari bahabonye idakomeza kwiyongera cyane ikazabateza ibibazo nko kuba yashira bakabura aho bakura indi .

Abao bashakashatsi nyuma yo gukora ibyo bazi mu minsi mike  izaka igashira byaje gufata indi ntera birangira ahubwo yatse ubutazima ibintu batakekaga .

Ubusanzwe igihugu cya Turkmenistan iherereye muri Aziya yo hagati ikaba ihana Imbibi na Iraq .Kazakhstan na Uzubekistan cyahoze mu bihugu byari bigize Leta Zunze ubumwe bwAbasoviyeti kiza mu bihugu kw’isi bikize kuri Gas aho 70% bya Gaz yaho yoherezwa mu bihugu nka Iran,Ubushinwa nUburusiya.


Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.