Amerika ikomeje kwibasirwa n’impfu za Corona Virus

Leta Zunze ubumwe za Amerika imaze kugira umubare munini w’abanduye Coronavirus, aho kuri ubu yamaze guca ku bihugu nk’Ubushinwa bwatangiriyemo iki cyorezo n’Ubutaliyani. 

Umunsi ku wundi imibare y’abanduye Coronavirus ku Isi igenda irushaho kwiyongera hakaba ibihugu bigenda bizamura umubare by’umwihariko kurusha ibindi bikaba bigaragara ko USA ikomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Coronavirus kurusha ibindi bihugu ku Isi,

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu nizo ziyoboye urutonde rw’ibihugu bifite umubare munini w’abanduye, uyu munsi bakaba bageze ku bantu 85.594 nk’uko urubuga Worldometer rubigaragaza, aho kuri ubu Amerika yatambutse ku Bushinwa bufite 81.340 n’Ubutaliyani bufite abantu 80.589 by’abanduye iyi ndwara.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abamaze gupfa ni 1031 naho abakize ni 616. Mu Butaliyani abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 7503 mugihe abakize ari 9362. Mu Bushinwa abapfuye ni 3285 naho abakize ni 5367.

Iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa ni nabwo bwari bufite umubare munini w’abanduye mu minsi ishize, ariko kubera ingamba zikomeye Leta yagiye ifata, byatumye kigabanya umuvuduko kuburyo ubu nta bwandu bushya bukiboneka.

Mu Rwanda abamaze kwandura ni abantu 50 kandi bose Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko bamerewe neza nta n’umwe urembye icyakora nta wari watangazwa ko yakize burundu n’ubwo hari abatakigaragaza ibimenyetso.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *