Amerika :Umuhanzi MC Vick P yashyize hanze amashusho y’indirimbo Mikononi mwake

Umuhanzi MC Vick P,ari mu basore u Rwanda rufite buzuye inganzo ariko babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe uyu musore aririmba mu rurimi rw’igiswahili by’umwihariko akaba akunze kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana.

MC Vick P yishimira kuririmba GospelAfite indirimbo nyinshi zitandukanye,ariko zitari mu kinyarwanda.Yavuze ko impamvu yaririmbye mu giswahili ari uko yakuriye mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko ababyeyi be bagiyeyo ubwo bari bamaze igihe gito bamubyariye mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2000 nibwo umubyeyi we yabaye umwe mu bayoboke b’idini ya Anglican akomerezamo imirimo y’itorero hashize imyaka ibiri nibwo uyu musore na mushiki we batangiye kuyoboka iryo dini mama wabo yari yinjiyemo, batangira gukora umurimo w’uburirimbyi.

Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba by’umwihariko indirimbo zaririmbiwe Imana akomeza gahorogahoro kugeza ubwo agiye muri Amerika ari naho yakomereje ubuhanzi bwe.

MC Vick P avuga ko kuba aririmba Gospel abyisangamo cyane kuko yumva bimuhesha amahoro kandi ngo yumva atazabireka.Yongeyeho ko n’ubwo aririmba mu giswahili afite izindi ndirimbo zo mu kinyarwanda zikirimo gutunganywa mu minsi micye akaba azazishyira hanze.

Iyi ndirimbo yashyize hanze nayo iri mu zamwongereye ababakunzi kuko ngo ikoranye ubuhanga kandi ikaba iryoheye amatwi.amajwi yayo yakozwe na Producer Dr Mashi naho amashusho akorwa na Cedru usanzwe umukorera video.

Uyu Producer Dr Mashi,akaba ari nawe ufasha uyu muhanzi gukwirakwiza ibikorwa bye hirya no hino mu buryo bwo kurushaho kwagura imikorere n’ibihangano bya MC Vick P.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *