Ariana Grande Butera yongeye guterwa n’umugabo ukunda kumutera ubwoba

Umuhanzikazi Ariana Grande wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yongeye guterwa mu nzu ye n’umugabo ukunda kumutera ubwoba witwa Aharon Brown

Amakuru dukesha ikinyamakuru Hollywoodlife ni uko uyu muhanzikazi yo geye guterwa mu rugo nuyu mugabo ku cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022

Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza inzu ya Ariana Grande yinjiriwe ni imwe muzo afite zihenze iri mu gace ka Montecito iherereye muri Leta ya California aho akunda kuba ari mu gihe cy’ibiruhuko by’impeshyi benshi mu byamamare aho bakunda kuruhukira n’inshuti zabo bibereye ku nyanja.

Nubwo hataramenyekana icyo uyu mugabo yari agamije kuko bwari ubwa kabiri yinjira mu nzu y’uyu muhanzikazi kuko n’umwaka wa 2021 ,uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu nzu nanone y’uyu muhanzi ,ubwo yabwiraga abacinga umutekano wa Ariana Grande ko agiye kubica agakurikizaho Ariana Grande.

Kugeza ubu uyu mugabo Aharon Brown ari mu maboko ya Polisi aho afungiye ibyaha birimo ibyo Guhoza Umuntu ku nkeke.Kumena inzu ya bandi ,Guca insinga z’umuriro ni bindi byaha bigamije kugirira nabi ununtu

345 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Admin

Kalisa John

Leave a Reply

Your email address will not be published.