
Nyuma y’imyaka isaga ine mu itangazamakuru havugwa amateka y’umuhanzikazi Asinah n’uwahoze ari mukunzi we Riderman bongeye kwerakana ko nta kibazo bafitanye ahubwo bifuza guteza imbere muziki nyarwanda aho bakornye indirimbo Turn Up .
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu njyana ya dancehall yatangaje byinshi kuri iyi ndirimbo benshi bunvaga ko igihe yayitangarije byari ukubeshya cyangwa gukomeza gukurura abafana b’umuziki we .
Asinah yagize ati “intego y’iyi ndirimbo ahanini byari uguhuza abahoze ari inshuti ze na Riderman zatandukanye nabo ubwo urukundo rwabo rwashyirwagaho akadomo n’ubukwe bwe .
Yakomeje agira ati “Mwese amateka yanjye na we murayazi uko byagenze, ku ndirimbo naricaye ntekereza icyatuma abantu naba naratakaje cyangwa na we abo yatakaje ni gute twabahuriza hamwe. Nibwo nibajije ko ni ndamuka nihuje nawe nabo ngabo bashobora kugaruka.”
Ku bijyanye n’ubuzima bwe bwa muzika na Riderman abajijwe ku makuru bivugwa yuko yaba yaravuze ko amakuru yose avugwa ko yaba ari mu bantu bifuza ko urugo rwe rwasenyuka ,Asina yasubije ko ibyo ari ibihuha ari bamwe mu banyamakuru bayanditse uko babishaka kandi ikindi akaba ymva yuko kuba yasenyera uwahoze ari umukunzi we nta nyungu abifitemo kuko atamusenyera ngo babane kuko byaba biteye isoni .
Abajijwe impamvu Riderman wumvikana muri iyo ndirimbo ataragaragaye mu mashusho yayo yasubije ko babiganiriyeho kandi akaba abona nta kibazo kirimo cyane kuko we icyo yifuzaga byari uko bakorana indirimbo kugira bongere bigarurire abafana babo bari baragiye batandukana .

Mu gusoza ikiganiro Asinah yashimiye buri wese witabiriye ikiganiro ndetse nashimira Riderman benshi bakomeje kugenda bavuga ko bafitanye ibibazo gusa akaba yarerekanye ko nta kibazo kiri hagati ye nawe bikaba ari ibyagaciro cyane gukorera hamwe kuko bizatuma muziki nyaranda itera Imbere
Tubibutse ko Iyi ndirimbo yabo ‘Turn Up’ mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Holly Beat, amashusho akorwa na Julien Bm Jizzo.