
Umuhanzikazi Asinah umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise Irijoro , kuri ubu amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo undi ninde yakoranye na Jay Polly ubu ufungiye gukubita umugore we .
Ubwo asinah yatugezagaho ayo mashusho yatangarije kigalihit ko ari indirimbo y’urukuno akaba yarayikoreye buri wese wumva yuko yakundana n’indi muntu ufite urukundo .
Tumubajije niba igisobanuro cyayo ntaho gihuriye no kuba yagaruka kubyu rukundo rwe n’uwahoze ari umukunzi we yabihakanye anashimangira ko byarangiye ubu ari mu bundi buzima budafite naho buhuriye nibyo gusa yakomeje avuga ko umuntu wese ukunda yakuramo ubutumwa .
Abajijwe impamvu ashyize hanze amashusho yiyo ndirimbo kandi umuhanzi wamufashije kuyikora Jay Polly ari mu gihome yirinze kugira byinshi avuga kw’ifungwa rye , Gusa yatwemereye ko igihe cyari kigeze ngo ijye hanze nkuko yari yabyemereye abakunzi.
Ku cyijyane nuko azakora promotion yayo Jay Polly adahari yatubwiye ko ntacyo bizangiza nkuko tuziko bimwe mu byamamare kw’isi bishyira indrimbo hanze kandi bir mu buroko zikanakundwa akaba abona nta mbogamizi azagira na nkeya kandi ko afite itsinda riimufashamo .
Kanda Hano Urebe amashusho ya Undi wowe na Jay Polly
NSANZABERA Jean Paul
www.kigalihit.rw