
Umuririmbyi Audace Munyangango uzwi Auddy Kelly, umenyerewe mu ndirimbo ziri mu njyana ituje ndetse na gakondo nyuma y’igihe adakora muzika yashyiriye hanze rimwe indirimbo eshanu zihimbaza Imana .
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ndakwitegereza’, ‘Sinkakubure’, ‘Ndamutse’, ‘Ruzakugarura’, ‘Nhoraho Mana’ ihimbaza Imana, ‘Ibyumve’ n’izindi nyinshi .
Nkuko yabidutangarije uyu musore w’igikundiro yatubwiye ko impamvu yashiriye hanze rimwe izo ndirimbo ari uko yari afitiye ideni abakunzi kandi kuva yazirangiza atifuzaga gukomeza kuzibika kuko abantu benshi bakomeje kugenda bamusaba indirimbo .
Yakomeje agira ati ubu indirimbo zanjye uko ari eshahu nazishyize kuri shene ya youtube kugira ngo abakunzi be babashe kuzibona kuko uri iyi minsi afite indi mishinga ikomeye ari gukora , indirimbo yashyize hanze ni Igitangaza”, “Imvura”, “Arakomeye”, “Reka nkubyinire” ndetse na “Umuvandimwe”.
Imwe muri izo ndirimbo Auddy Kelly yashize hanze yakoranye n’umuhanzi kazi Jody Phibi byigeze kuvugwa ko bari mu rukundo nubwo benshi batamenye uko iby’urukundo rwabo byaje kurangira , ibi nabyo byatumye twongera kumubaza impmvu ariwe yakoresheje mu ndirimbo “Imvura “
Auddy yatubwiye ko yifashishije Jody Phibi mu ndirimbo “Imvura” nk’umuhanzikazi bakoranye igihe kinini ndetse ko yari akeneye ijwi ry’umukobwa muri iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 33’.
Auddy ati “Jody Phibi naramwiyambaje mubwira ko hari indirimbo ya ‘Gospel’ nifuza ko hajyamo ijwi ry’umukobwa ubishoboye wamfasha. Yaraje aramfasha, ntabwo yangoye.”

Muri izi ndirimbo eshanu harimo kandi indirimbo yise “Umuvandimwe” iri mu gitabo cy’umukrisitu yasubiyemo ku busabe bw’umubyeyi ‘uyikunda cyane’.
Uyu muhanzi aritegura gushyira hanze indi ndirimbo nshya mu byumweru bibiri biri imbere yakozwe na Producer Made Beat izasohokana n’amashusho yayo.