
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2019, muri Marriott Hotel nibwo umuhanzi Awilo Longomba uri mu Rwanda aho yaje gutaramira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yatangaje ko yiteguye gukorana n’abahanzi nyarwanda .
Icyo kiganiro cyatangiye gikerereweho gatoya kubera imvura nyinshi yabyutse igwa mu bice byinshi by’umujyi wa Kigali cyaje gutangizwa na Remmy Lubega Umuyobozi Mukuru wa RG Consult isanzwe itegura ibitaramo ngarukakwezi bya Kigali Junction
Buri muhanzi yafashe umwanya agira icyo abwira itangazamakuru. Awilo Longomba nk’umuhanzi mukuru watumiwe muri iki gitaramo yavuze ko ashimishijwe no kuba agiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere. Ati”Mfite abafana benshi mu Rwanda ejo bizanshimisha cyane kuzaba ndi kumwe nabo”.
Yakomeje avuga ko yaherukaga mu Rwanda nko mu myaka 25 ishize ubwo yavugirizaga ingoma umunyabigwi Tshala Muana nawe ufite amamuko muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Icyo gihe ngo bakoze igitaramo i Rubavu n’i Kigali ubu ngo ashimishijwe no kuba agiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere nka Awilo Longomba.
Uyu munyabigwi wahimbye injyana ya Tecno Soukous mu bibazo yabajijwe cyane n’itangazamakuru byibanze cyane ku rugendo rwe mu muziki. Yavuze ko rutari rworoshye, ariko ngo Imana yamushoboje kugera ku cyo yifuzaga ari nayo mpamvu yahamagariye abafana be kuzaza gutaramana nawe akaberaka umuziki wa nyawo.
Yanavuze ko yiteguye gukorana n’abahanzi b’abanyarwanda bazabimusaba. Mani Martin ukubutse mu bitaramo by’uruhererekana mu Buyapani (Peace Tour) yavuze ko kigali Jazz junction ari umuterankunga ukomeye w’umuziki nyarwanda asaba abanyarwanda kuzitabira igitaramo.
Ubuyobozi bwa RG-Consult bwavuze ko abandi batumiwe bazasusurutsa abazakitabira ari abahanzi b’abanyarwanda barimo Mani Martin, Rita Ange Kagaju, Neptunez Band na NEP DJs.
Igitaramo cya Kigali Jazz Junction biteganyijwe kuzaba ejo ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019 muri Camp Kigali imryango ikazaba ifunguye guhera I saa kumi nn’ebyiri naho igitaramo kigatangira saa mbiri kugeza Saa sita z’ijoro .
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ubu ushobora kuyasanga kw’ishami rya Camellia riri muri CHIC, iriri muri UTC, iriri kwa Makuza, Car Wosh n’ahandi.
Uyu mugoroba ku babyifuza hateganyijwe igikorwa cyo guhura no kwifotozanya na Awilo Longomba ku itapi itukura (Red carpet) kiza kubera “CAR WASH”
Kwinjira muri icyo gitaramo ni 10.000 Frw ahasanzwe ,20.000 muri VIP ,24.000Frw muri VVIP ni 200.000 ku meza y’abantu umunani.