
Bahati wo muri Just Family kuri ubu ari mu bitaro kubera impanuka ya moto yakoreye i Nyamirambo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2018.
Uyu musore yakoze impanuka ari kuri moto, moto yari imutwaye yagonganye n’indi baragwa ndetse akaboko karangirika bituma ajyanwa mu bitaro i Nyamirambo.
Asobanura uko byagenze, uyu musore yagize ati :”Narindi kuri moto i Nyamirambo ahazwi nko kuri ERP mu masaha y’umugoroba, nibwo moto narindiho yagonganye n’indi moto, kuri ubu ndi mu bitaro i Nyamirambo kugeza ubu ikibazo cya mbere mfite ni ukuboko kwavunitse.”
Bahati wafatwaga nk’inkingi y’iri itsinda Just Family agiye mu bitaro nyuma y’umwuka mubi wavugwaga hagati y’abasore 33 bari bagize iri tsinda, ku buryo umwe muri bo Chris akaba yaramaze no gusezera akanatangaza ko Just family ntaho izagera mu gihe uyu Bahati atarahinduka cyangwa ngo arivemo.