
Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona yaje kukigerekaho Legacy Tournament 2018 itsinze Espoir BBC amanota 86-84 ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa ryitiriwe ba nyakwigendera Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu.
Uyu mukino waranzwe no guhangana bikomeye ku mpande zombi ariko Patriots BBC itangira nabi kuko Espoir BBC yongeye kwerekana ubukana yahoranye muri shampiyona ishize batangira batsinda amanota 21 kuri 14 ya Patriots BBC.,Ibi byaje gukomeza mu gace ka kabiri ubwo batsindaga amanota 18-13.
Patriots BBC yaje guhindura ibintu mu gace ka gatatu ubwo yatsindaga amanota 40 kuri 27 ya Espoir BBC, ikinyuranyo cyaje kuyifasha gutwara umukino kuko yatsinze agace ka gatatu amanota 19 kuri 18 ya Espoir BBC.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atandukanye arimo na IPRC Kigali
Mu bakobwa, IPRC South (Huye) WBBC yongeye guhangara APR WBBC iyitwara igikombe iyitsinze amanota 66-57 kuko agace ka mbere karangiye n’ubundi iyi IPRC South WBBC iri imbere n’amanota 33-28. Mu bakinnyi bakanyujijeho, ikipe ya UGB yatwaye igikombe itsinze Patriots BBC amanota 98-66.
IPRC South Women Baskteball Club yatwaye igikombe itsinze APR WBBC
Legacy Tournament ni irushanwa rishya mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA), irushanwa ryateguwe n’ikipe ya UGB muri gahunda irambye yo kwibuka no guha icyubahiro nyakwigendera Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu.
Patriots yageze ku mukino wa nyuma yahatanye n’amakipe atandukanye
Shampiyona Aimable yatabarutse mu 2004 akaba yari perezida w’ikipe ya UGB naho Nizeyimana Jean de Dieu yatabarutse mu 2007 akaba yari umutoza ndetse n’umukinnyi wa UGB.
Bamwe mu bagize umuryango wa Aimable na Nizeyimana bari baje ku kibuga kwihera ijisho iyi mikino
Ikipe zose zatwaye ibikombe zahawe agashimwe k’ amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500,ikipe ya UGB ikaba yarashinzwe muri 1996 .
IPRC South niyo yatwaye igikombe mu bari n’abategarugori