
Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihgu cya Uganda ndetse no mu karere dutuyemo kubera muzika akora ariko bikaba akarusho kubera ibikorwa amaze igihe akora byo gufasha abatishoboye ndetse n’abarwayi abinyujije mu fondasiyo ye yise Amber Heart Foundation
Nyuma yaho mu kwezi kwa Munani akoreye igitaramo yise Golden Heart Concert aho yitabiriwe na Perezida Museveni wa Uganda ndetse kikanitabirwa n’abantu benshi aho nyuma yahoo nkuko yari yabyiyemeje ko amafaranga azavamo azayafashisha abana bagera kuri 6 bari bafite ibibazo by’uburwayi bw’umutima kuri ubu abo bana bakaba abarakize neza ibintu yashimiwe n’abagande benshi .
Mu mpera z’uku kwezi kw’itariki ya 26 Ukuboza 2018, Bebe Cool nabwo yakoze igitaramo yise Tondeka Ekiwatule aho nanaone Perezida Museveni yashishikarije abagande bose kuzitabira icyo gitaramo kubera ibikorwa akomeje gukora anasaba Bebe Cool gukomeza kuzamura ibendera rya Uganda mu ruhando rwa Muzika kw’isi.
Nkuko tubikesha Umujyanama wa Bebe Cool hano mu Rwanda ,Congo n’u Burundi Dr Kintu Muhammad wari wagiye kwitabira icyo gitaramo yadutangarije ko uyu mwaka muri Gagamel bari mu byishimo byinshi cyane kubera ko imishinga yose bifuza gukora bayikoze ikagenda neza harimo kuvuza abana 7 bari barwaye bakenewe kubagwa ndetse n’umwana umwe w’umunyarwanda Gahima Ellah Bright yateye inkunga y’amadorali igihumbi kugira ajye kuvuzwa mu buhinde .
Yakomeje atubwira ko nyuma y’igitaramo Tondeka ekiwatule nabwo Bebe Cool aherekejwe n’abandi bantu benshi bagize Umuryango wa Gagamel basuye ibitaro bya Kilundo mu mujyi wa Kampala aho basangiye noheli n’abarwayi bari mu byiciro binyuranye bakaboneraho no kubihanganisha babifuriza gukira vuba bagasubira mu buzim busanzwe ,nyuma yo gusangira nabo banabashykirije ibikoresho byinshi birimo amasabune ,amata ni bindi byinshi .
Bebe Cool rero akomejwe gushimwa n’abagande benshi kubera ibyo bikorwa bye by’ubugiraneza akomeje kugenda akora ,tubibutse ko uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise wasibukawa ikunzwe cyane muri iyi minsi