Bebe Cool ashobora gukorana indirimbo na Kanye West (Ye ) Yumvise ubusabe bwe

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool mu ntangiriro ‘iki cyumweru nibwo abinyujije  ku rubuga rwe rwa Facebook yagagaje amarangamituma y’ubusabe bwo gukorana n’icyamamare Kanye West wiyise ye uri muri  Uganda ,yamaze gusubizwa nuwo mugabo .

Ku munsi wo ku wa mbere nibwo uyu muhanzi kanye West n’umugore we Kim Kardashian bakiriwe mu  biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri kaguta Museveni aho bagiranye ibiganiro  birambuye ndetse bakanahana n’impano zitandukanye nyuma yahoo Perezida Museveni yabahaye imwe mu ndege zihariye za gisirikare ngo bazayikoreshe mu bikorwa byabo  ndetse abaha n’ingabo zo kubarindira umutekano .

Bukeye bwaho nibwo uyu muhanzi yagiye gusura ikigo cy’imfubyi mu ntara ya wakiso aho yatanze impano nyinshi zirimo ibikoresho bizajya bituam abana bumva muzika ndetse n’inkweto zo kwambara

Nyuma y’icyo gikorwa uyu muhanzi yaganiriye n’itangazamakuru maze benshi mu bagande bamubaza niba yaramenye iby’ubusabe bw’umuhanzi ukomeye muri Uganda wifuza ko bakorana indirimbo .

Abanyamakuru bati “Uri muri Uganda, hari ibiganiro wagiranye na Bebe Cool ku bijyanye n’indirimbo yagusabye ko mwakorana?”. Mu magambo macye, Kanye West [Ye] yasubije ati “Yego, Ibyo ni byo tugiye gukora.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

290 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.