
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 werurwe 2019 muri Kigali Convention Center haraye habereye igitaramo cyo gufungura Inama y’urubyiruko rw’Afurika mu guteza imbere ubuzima igitaramo cyatabiriwe n’icyamamare muri Uganda Bebe Cool .
Mu butumwa yacishije ku mbuga ze Nkoranyambaga uyu Muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo Wasibukawa yagize ati nishimiye kuba nataramanye n’urubyiruko rurenga 400 ruturutse mu bihugu 25 by’afurika mu muhango wo gufungura inama yarwo ku bijyanye no kwita ku bijyane n’ubuzima yabereye muri Kigali Convention Center I Kigali.
Urwo rubyiruko ruzamara igihe cy’iminsi ibiri muri iyo nama bashaka ibisubizo ku bijyanye n’ubuzima bw’urubyiruko rw’Afurika .
Bebe Cool yakomeje Agira ati “ Ndishimye cyane ku nshuro ya mbere kubona urubyiruko rw’aAfurika rubona uburyo bwo kwerekana ibyo rushoboye no kwitabira gushaka ibisubizo by’ubuzima biciye mu mpano zabo , Imibanire ndetse nibyo rukunda .
Binyuze mu nsangayamatsiko y’iyi nama igira Iti : Nothing about us, without us ugenekereje mu Kinyarwanda iravuga ngo “ Nta kintu kuri twe , tudahari “ uru rubyiruko muri uwo mugoroba yarusabye ko rwasaba umwanya wo kugira uruhare mu mu nzego zifata ibyemezo ku kugira ngo ibyifuzo byabo bijye bigera kureba mu kwerekana impano zabo .
Mu gusoza ubutumwa bwe Bebe cool yatangaje ko yishimiye kugirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi bavuga rikijyana mu bijyanye n’ubuzima nka Dr Eliud Wandwalo Umuhabikorwa w’ikigenga cy’isi cyita ku buzima , Mme Kate Thomson Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibibazo by’uburenganzira bw’abagabo n’abagore mu kigega cy’isi , Umuyobozi Mukuru w’Amref Health Africa, Dr Githinji Gitahi, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane. Gashumba, Minisitiri w’ubuzima wungirije wa Liberia Mme Norwu Howard, Dr Stavia Umuyobozi mu muryango w’uburayi ushinzwe Kurwanya igituntu , Jacob Creswell wo mw’itsinda ry’umuryango ushinze kurwanya Igitungu na bandi benshi cyane .
Tubibutse ko mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga mu bijyanye n’ubuzima harimo imwe yiga ku bijyanye n’igituntu
343 total views, 2 views today