
umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool ni umwe mu bahanzi bo mu karere bakunze kurangwa n’umutima wo gufasha abatishoboye aho nyuma y’igitaramo mbaturamugabo yari yise Golden Heart Concert”,abinyujije mu fondasiyo ye yise Amber Heart Foundation uyu mugabo yashyikirije akayabo ka Miliyoni 60 z’amashilingi imiryango y’abana bafite ikibazo cy’umutima ngo babashe kujya kwivuza mu gihugu cy’ubuhinde.
Nkuko yabikoze ku munsi w’ejo Bebe Cool ayo mafaranga yayanyujije mu kigo cyitabobamiye kuri leta Gifasha abantu batishoboye cya Action for Disadvantaged People (ACDPE) kugira ngo kizafashe aba bana kujya mu mujyi wa Bangalore aho bagomba kuvurwa Indwara z’umutima bamaranye igihe.
Abana Bebe Cool yateye inkunga yo kujya kwivuza Indwara y’umutima ni Emmie Egwang, Bbosa Rashid, Maseruka Jovan, Namuyomba Shilat, Mukyandondwa Anthony bikaba biteganyijwe ko bazahaguruka mu gihugu cya Uganda tariki ya 2 Nzeri 2018 berekaza mu buhinde hamwe n’ababyeyi babo bazabaherekeza .
Mu gusoza ikiganiro n’abanyamakuru Bebe Cool yaboneyho kandi atangariza abaraho ko ubu ari gutegura ikindi gitaramo mu mperza z’Ukuboza tariki ya 26 muri Kiwatule Recreational Center aho icyo gitaramo nacyo kizaba gifite gahunda imwe nicyo yakoze muri uku kwezi muri Kololo Airstrip aho yifuza kuzongera kwohereza abandi bana 5 mu gihugu cy’ubuhinde kugira nabo bakorerwe ubuvuzi bw’umutima .
Tubibutse ko icyo gikorwa cyo gufasha uyu muhanzi akora atagikorera iwabo kuko no mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yazaga mu gitaramo cya Kkgali Jazz Junction cyabereye muri Kigali Serena Hotel ,uyu mugabo yatanze inkunga y’amadorali 1000 yo gufasha umwana witwa Gahima Ellah Bright akaba kugeza ubu yaramaze kuyashyikiriza umuryango abinyujije kw’itsinda ry’abafana be i Kigali bayobowe n’umujyanama wa bebe cool mu Rwanda .Congo ni Burundi uzwi nka Dr Kintu .