Bidasubirwaho Nkusi Arthur yerekanye umukunzi we bamaranye imyaka irenga 5 bakundana (Amafoto)

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukomeye Nkusi Arthur yahishuye ko amaze imyaka isaga itandatu akundana na Muthoni Fiona Naringwa wabaye Igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015.

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2021 Nkusi Arthur yizihije isabukuru y’imyaka 30 amaze abonye izuba.

Mu Kiganiro Breakfast cyo kuri KISS FM asanzwe akorana na Sandrine Isheja ni we wari wabaye umutumirwa, aho yavuze ku rugendo rw’ubuzima kuva akivuga kugeza abaye icyamamare.

Bimwe mu bintu benshi bari bakunze kwibaza kuri Arthur ni umukobwa wamutwaye umutima bazemeranywa kubana akaramata.

Bwa mbere muri iki kiganiro, nibwo Arthur yiyemereye ko kuva mu mwaka wa 2015 akundana na Miss Phiona Naringwa, wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, ndetse akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Uyu mukunzi wa Arthur asanzwe ari umunyamideli ndetse ubu ni umunyamakurukazi wa televiziyo ya CNBC ishami ryo mu Rwanda.

Arthur yavuze ko kugeza ubu yumva nta wundi mukobwa ushobora gusimbura Fiona mu buzima bwe ari nayo mpamvu yiyemeje kumutangaza ubu.

Arthur yujuje imyaka 30 ahishura ko afite umukunzi

2,497 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.