
Kw’itariki ya 6 nzeri 2019 nibwo kw’isi hose hasakaye inkuru y’icamugongo y’urupfu rw’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe ko yitabye Imana mu bitaro byo muri Singapour afite imyaka 95.
Ku wa gatatu tariki ya 11 nzeri 2029 kw’isaha ya saa cyenda nibwo indge itwaye umurambo wa Robert Mugabe wagejejwe mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare aho wakuye ujywana iwe .
Kuva umurambo wa Mugabe wagera mu Zimbabwe hakomeje kubaho impaka ndende hagati y’umuryango we na Guverinoma ya Mnangagwa waho azashyingurwa .
Uyu munsi umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wabwiye BBC ko azashyingurwa mu irimbi ry’intwari mu murwa mukuru Harare.
Leo Mugabe, mwishywa we akaba n’umuvugizi w’umuryango, yavuze ko itariki yo kumushyingura yo itaramenyekana.
Mbere y’ibyo, ku cyumweru hazaba umuhango kuri iryo rimbi rya leta ryagenewe intwari, ukurikirwe n’undi muhango uzabera mu cyaro cya Kutama aho Bwana Mugabe avuka aho biteganyijwe ko azakorerwa imihango ya gihanga y’abasekuru bo mu muryango we .
Impande zombi leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe – kugeza ejo ku wa kane ntizumvikanaga ku hantu uyu wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 azashyingurwa.
Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95 y’amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.
Umurambo we ubu uruhukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro kiri i Harare, aho ukomeje gusezerwaho guhera ejo ku wa kane.
Nyuma y’urupfu rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Bwana Mugabe ari intwari y’igihugu, avuga ko rero akwiye gushyingurwa mu irimbi ry’intwari.