
Bobi Wine, umuririmbyi ukomeye muri Uganda winjiye muri politike yatunguranye mu gushima intsinzi ya Bebe Cool bahora bahanganye nyuma ya Eddy Kenzo na we wari wasabye abafana be gutora uyu muhanzi mu itangwa ry’ibihembo bya Afrima.

Bebe Cool asanzwe ari umwe mu bahanzi bateza umwiryane muri bagenzi be ndetse no mu bafana babo, azwiho kurangwa n’ibikorwa by’ubushotoranyi ku buryo ari gacye ushobora kubona undi muhanzi umuvuga neza nubwo akomeye cyane mu muziki wa Uganda.
Ibi ntabwo ari ko byagenze kuri Depite Bobi Wine ubwo yavugaga ku ntsinzi y’uyu muhanzi mu bihembo bya Afrima biherutse gutangirwa i Accra muri Ghana, aho Bebe Cool yegukanye icya ‘Best Male Artiste East Africa 2018’.
Benshi mu bakurikira Bobi Wine umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga ze bamaze igihe babona ubutumwa bwiganjemo ubwa politike no ‘gukangura’ abaturage ngo bahashye ingoma iriho iwabo, batunguwe cyane ubwo babonaga ubwo gushimira Bebe Cool ku ntsinzi yegukanye muri Afrima aho uyu we yari yatumiwe mu bitabiriye inama yabanjirije iki gikorwa akaba n’umushyitsi wihariye.
Yagize ati “Mu gihe mva muri Ghana ntaha mu rugo, nishimiye cyane ko Uganda yitwaye neza byihariye muri Afrima 2018 aho nari natumiwe kuvuga ijambo mu nama n’umushyitsi wihariye. Ndashima cyane abahanzi bagenzi banjye bo muri Uganda begukanye ibihembo ari bo Irene Namatovu (Best Artist African Traditional), Bebe Cool (Best Male East Africa), Sandra Nankoma (Best Female Artist, African Inspirational Music). Mwarakoze kuzamura ibendera ryacu.”
Bobi Wine yanavuze ko yabyakiriye nk’iby’agaciro guhabwa uruhare muri ibi bihembo ahereza kimwe muri byo cy’ibigwi ku itsinda rifite amateka akomeye muri Ghana ryitwa Osibisa.
Bebe Cool uyoboye itsinda rye yise The Gagamel yatwaye igihembo atsinze abandi bahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba barimo Diamond Platnumz, Rayvanny, Khaligraph Jones n’abandi batandukanye.

Urwango rwa Bebe Cool na Bobi Wine wamushimiye ku ntsinzi yagize rumaze imyaka 20, bamenyereje abafana babo ko hagati yabo ntawe ucira undi akari urutega.
Ubugira kenshi Bebe Cool yahanganye na Bobi Wine ashaka kumugaragariza rubanda nk’umuntu w’ikiburaburyo gusa byakajije umurego mu gihe gishize ubwo uyu muhanzi yiyamamarizaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko akaza no gutsinda.
Uyu mukeba we ari mu bahanzi bake batigeze bagaragaza gushyigikira Bobi Wine mu bibazo yanyuzemo mu minsi ishize ndetse hari n’ubwo yamutamitse abafana amwita ’ikinyenzi kitagira ubwenge’ ashaka kuvuga ko abaturage ba Uganda baha umwanya abaharanira inyungu zabo mu butegetsi kurusha kuwuha abize politike.