
Umuhanzi mu njyana ya Pop Robert Kyagulanyi Robert Sentamu uzwi nka Bobi wine akaba n’intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Uganda uri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yagiye kwivuriza ejo yagiranye ikiganiro na BBC Africa atangaza ko yiteguye gupfa ariko ntazareka guharanira uburengazira bw’abagande .
Iyi ntumwa ya rubanda mu minsi ishize nibwo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ziganjemo abasirikare bari mu mutwe urinda Perezida Yoweri Kaguta Museveni amaze agakorerwa iyicarubozo aho yashinjwaga guteza umutekano muke ndetse no gutera amabuye Imodoka za Perezida Museveni .
Nubwo inzego za Gisirikare za Uganda zihakana ibyo zishinjwa na Bobi wine we yatangarije BBc ko uko bizagenda kose azakomeza guharanira uburengazira bwo kwisanzura bw’abagande niyo yakwicwa.
308 total views, 2 views today