
Umuhanzi wabaye umunyapolitiki Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’aho abamushyigikiye bahanganye na Polisi y’Igihugu yahagaritse igitaramo cye.
Icyo gitaramo cyagombaga kuba kuri uyu wa 22 Mata 2019, cyimwe uruhushya n’inzego z’ubuyobozi kuko Bobi Wine yirengagije amategeko agenga ibitaramo mu Mujyi wa Kampala.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere inzego za Polisi n’Igisirikare cya Uganda zari zakajije umutekano kuri One Love Beach mu gace ka Busala kari mu Karere ka Wakiso aho byari biteganyijwe ko umuhanzi Bobi Wine, yagombaga gutaramira.
Bobi Wine n’abamushyigikiye berekeje aho igitaramo cyagombaga kubera, ahari hateganyijwe kubera ikiganiro n’abanyamakuru, polisi igerageza guhangana na bo ibateramo imyuka iryana mu maso.
Uku gushyamirana kwatumye umudepite uhagarariye intara ya Makindye, Allan Ssewanyana, agwa igihumure.
Polisi yinjiye ku ngufu mu modoka yari irimo Bobi Wine, ijya kumufungira ahantu hataramenyekana, gusa abandi bari kumwe ntacyo babatwaye.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru, yanditse ko abari ku ruhembe mu gutegura ibi bitaramo aribo Andrew Mukasa na Abbey Musinguzi na bo bafunzwe.
Mu mwaka ushize nabwo Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine cyo kumurika album ye yitwa ‘Kyalenga’ cyagombaga kubera muri Namboole Stadium, nyuma aza kugikorera kuri One Love Beach.
Umuhanzi akaba na Depite Robert Kyagulanyi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, umwaka wa 2018 wamubereye udasanzwe kuko yafashwe n’inzego z’umutekano, anakorerwa iyicarubozo ryatumye ajya kwivuriza muri Amerika.
Bobi Wine n’itsinda ry’abantu babarirwa muri 35 barimo n’abadepite bafunzwe ku wa 13 Kanama 2018 bafatiwe muri Arua ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’uzahagararira aka gace mu Nteko Ishinga Amategeko, bakurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi, guteza imidugararo no gutera amabuye imodoka ya Perezida Museveni.
Barekuwe by’agateganyo ku wa 27 Kanama 2018, abenshi muri bo bavuga ko basigiwe ubumuga n’inkoni bakubiswe n’igisirikare ubwo bari mu buroko.