
Mu gihe gito ikigo cya Brm Ltd gisanzwe gifasha abahannzi ndetse n’abandi banyempano batandukanye hano mu Rwanda gikomeje gutegura ibitaramo byinshi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byacyo mu bice bitandukanye by’Igihugu . Kuri ubu Brm yabateguriye igitaramo bise No Stress kizahuriza hamwe abanyarwenya bakomeye muri Kigali.
Nkuko twabitangarijwe na Best Manager Bosco ushinzwe ibijyanye n’ibitaramo muri BRM na Hotel The Mirror aho icyo gitaramo kizabera yatubwiye ko icyo gitaramo bagiyeguye mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byabo ahantu hatandukanye nyuma yahoo mu kwezi kwashize bakoze ibitaramo bisaga bitatu harimo icyabereye I Rubavu ibindi bibiri bikabera I Kigali.
Yakomeje atubwira ko no stress ari igitaramo bateguye kugira bashimishe abakiliya babo mu rwego rwo gutangira week end bisekera bakaba kizitabirwana banayrwenya Clapton Kibonge, Joshua , Nimbati ndetse na Kanyomba mu bandi bazitabira icyo gitaramo ni Mc Tino n Mc Nario bazab ari abashyusharugamba naho bakazacurangirwa na Dj Brianne na Dj Sonia .
Igitaramo cya No Stress kizabera kuri The Mirror Hotel I Remera ku muhanda werekeza ku kibuga cy’Indege ku wa gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2019 guhera I saa kumi n’ebyiri kugeza mu masaha akuze kwionjira bikaba ari 5000 ahasanzwe . 10.000 mu myanya y’icyubahiro , 8.000 kuzaba aherekejwe n’ameza ya 100.000 .
