Bruce Melodie n’umujyanama we bafunguye kumugaragaro Televiziyo yabo bise Isibo TV

Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki n’Umujyanama we, Kabanda Jean de Dieu, bamuritse ku mugaragaro televiziyo yabo nshya bise “Isibo TV” [I TV].

ITV yatangiye gukora muri Nzeri umwaka ushize iri mu igerageza aho yagaragaraga kuri dekoderi ya StarTimes kuri shene ya 121, inyuzwaho imiziki gusa.

Yanatambukije igitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena ku wa 1 Mutarama 2020 ndetse n’igikorwa cyo gutora Miss Career Africa 2019 yabaye ku wa 13 Ukuboza 2019.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 iyi televiziyo yamuritswe ku mugaragaro ndetse inahita itangira gutambutsa ibiganiro birimo icya Phil Peter na M Irene ndetse na Dj Lenzo cyiswe ‘The Choice’.

Phil Peter yabwiye abari bitabiriye imurikwa ry’iyi televiziyo ko Bruce Melodie n’umujyanama we bamwegereye bamubwiye ko bashaka gukorana na we yumva nta kibazo ndetse ahita asezera aho yari asanzwe akora aza kuri iyi televiziyo gutyo.

Ubwo yamurikwaga Bruce Melodie, yavuze batekereje kuyitangiza kuko bashakaga gushimisha urubyiruko.

Ati “Iyi televiziyo ni iy’urubyiruko, ni iyacu twese. Twatekereje kuyitangiza kuko twabonye hari icyuho, twashakaga ko urubyiruko rwidagadura.”

Yabajijwe impamvu bayise ‘Isibo’ avuga ko iri jambo rivuze gushyira hamwe rero afatanyije n’abanyarwanda akaba ashaka kugeza uruganda rw’imyidagaduro kure.

Isibo TV izaba ifite ibiganiro bitandukanye birimo iby’ubucuruzi, imyidagaduro n’ibindi kuko igamije gushimisha urubyiruko no kurwigisha. Ikorera i Gikondo ahitwa kwa Rujugiro.

Iyi televiziyo iboneka kuri StarTimes mu minsi ya vuba iratangira kugaragara no ku zindi dekoderi zinyuranye mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuyibona ari benshi kandi bitabagoye. Yanashyiriweho application, abantu bashobora kwifashisha bashaka kuyireba kuri telefoni.

Isibo TV yageze ku isoko ry’u Rwanda ari televiziyo ya 16, kuko risanzweho 15 ubariyemo na KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *