
Buravan yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Niamey muri Niger kiri mu ruhererekane rw’ibyo arimo bizenguruka umugabane wa Afurika nyuma yo kwegukana igihembo cya RFI Prix Découvertes.

Iki gitaramo cyabaye ku wa 2 Werurwe 2019. Uyu muhanzi yari aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi n’abandi bahagarariye New Level ireberera inyungu z’umuziki we.
Cyabaye nyuma y’ibindi yari amaze iminsi akoreye mu bihugu bitandukanye birimo icyo yahereyeho i Bamako muri Mali, icyabaye ku wa 22 Gashyantare i Cotonou muri Benin, ku wa 23 Gashyantare 2019 i Lome muri Togo n’icyo yaherukaga gukora ku wa 27 Gashyantare muri Tchad.
Buravan ku wa 6 Werurwe 2019 azataramira muri Congo Brazaville ahitwa Institut Français du Congo, tariki 9 Werurwe yerekeze muri Guinée équatoriale mu Mujyi wa Malabo, akomereze mu Mujyi wa Djibouti muri Djibouti tariki 12 Werurwe.
Tariki 15 Werurwe azataramira i Antananarivo muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 ajye Libreville muri Gabon, tariki 22 Werurwe azaririmbira abatuye Umujyi wa São Tomé asoreze mu Mujyi wa Luanda muri Angola.
Uyu muhanzi nyuma y’ibi bitaramo, azakorera igitaramo gikomeye mu Bufaransa ari nacyo kizashyira akadomo kuri ibi byose.





Irushanwa rya RFI Prix Découvertes ryahesheje uyu muhanzi amahirwe yo kuzenguruka umugabane wa Afurika mu bihugu bivuga Igifaransa rimaze imyaka 37 gusa inshuro 32 nibwo hamaze gutangwa ibihembo.