Bwiza ,Mico the Best na Platini barataramira abanyamujyi mu gitaramo cyiswe Kwibohora28 Concert

Umujyi wa Kigali wateguje abawutuye ko Saa Yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, haza guturitswa urufaya rw’ibishashi by’umuriro [Fireworks] mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wo #Kwibohora28.

U Rwanda ruri kwizihiza Isabukuru y’imyaka 28 yo Kwibohora. Umunsi wo Kwibohora uba buri mwaka ku wa 4 Nyakanga, ahazirikanwa umunsi RPA (Ingabo za RPF Inkotanyi) yahagaritse burundu Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umunsi usobanuye byinshi ku Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari bwo batangiye ubuzima bushya bwo kuba mu gihugu cyabo gitekanye kandi abagituye bunze ubumwe.

Mu rwego rwo kwishimira imyaka 28 ishize Abanyarwanda babohowe ingoyi y’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hateguwe ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza ibyo birori.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko wateguye igitaramo wahurijemo abahanzi barimo Platini P, Eric Senderi, Mico The Best na Bwiza.

Ni igitaramo cyiswe #Kwibohora28 Concert, kiri bubere i Nyamirambo kuri Tapis Rouge kugera Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba.

Umujyi wa Kigali kandi wateguye ibikorwa byo guturitsa urufaya rw’ibishashi by’imiriro, bituritswa ahagana Saa Yine z’Ijoro.

Itangazo ryashyizweho umukono na Rubingisa Pudence uyobora Umujyi wa Kigali rivuga ko “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’urusaku bizatera ku begereye aho bizaturikirizwa.”

Ibi bishashi n’ubwo bishobora kumvikanira hirya no hino muri Kigali ariko biraturikirizwa kuri Stade Amahoro, i Remera, ku musozi wa Kigali hafi ya Stade ya Kigali no ku Musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Umujyi wa Kigali wateguje guturitsa ibishashi mu gihe hari hashize igihe nta gikorwa nk’iki kiba mu gihugu ahanini kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zabuzaga abantu benshi guhurira mu ruhame.
















135 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.