
Umuhanzikazi Bwiza Emerance [Bwiza]ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music nyuma yukwezi ashyize hanze indirimbo Ready yashyize hanze Remix yayo yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda witwa John Blaq
iyi ndirimbo Ready Remix Bwiza yayishyize hanze ku gixamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022 aho yasabaga abakunzi be kumufasha kuyisangiza inshuti zabo .
Mu kiganiro Kigufi yagiranye na KIGALIHIT Bwiz yadutangarije byinshi ku mushinga wo kugira asubiranemo iyi ndirimbo n’Umuhanzi John Blaq uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda .
yagize ati ” ubwo twajyanga mu gihugu cya uganda n’umujyanama wanjye twari tumaze igihe nganira na John Blaq nyuma yaho ambwiriye ko yakunze indirimbo yanjye Ready anansaba ko twazayisubiranamo ari nabyo byaje gutuma ubwo nahageraga bitaratugoye kuyikora kuko we yari yaramaze kwitegura kera
yakomeje avuga ko ubwo bari bageze muri Studio uyu muhanzi John Blaq atigeze amugora cyane kuko byabafashe gusa iminota 30 kuba indirimbo irangiye kuko nubundi uwayikoze bari bajyanye niwe wayisubiyemo yose.
Tumubajije kucyo yaba yarigiye kuri John Blaq nk’umuhanzi umukuriye yagize ati ” namwigiyeho guha agaciro umuhanzi, ibyamweretse ko nawe azi neza imvune abahanzi banyuramo.
Yavuze ko John yubahiriza igihe, agatera imbaraga buri umwe kandi agakora ibyo ashoboye byose.
Bwiza yavuze ko uretse kuba John barakoranye indirimbo, yanamuhuje n’abandi bahanzi bo muri Uganda.
Mu gusoza Bwiza yadutangarije ko amashusho ya Ready Remix yamaze gukorwa akaba azajya hanze vuba cyane ndetse anashimira abakunzi bamuzika ye urukundo bamweretse kuri iyi ndirimbo abasaba ko bazakomeza kumuba hafi kuko aribo akorera


433 total views, 1 views today