
Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste, yaraye asendereje ibyishimo ku mitima y’abakunzi be bidasanzwe mu gitaramo cyo kwizihiza yubile y’imyaka 100 ya Padiri Frainpont Ndagijimana washinze ikigo cya HVP Gatagara,
Ni igitaramo cyabaye mu mbeho nyinshi kuko habura amasaha make ngo igitaramo gitangire imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali. Igitangira kugwa hari abagize impungenge z’ubwitabire ariko siko byagenze kuko abantu bari buzuye ihema rinini rya Kigali Conference and Exhibition Village.
Orchestre Impala bafashije abari bafite akabeho gususuruka mu ndirimbo zabo zitandukanye nka “Roza”, “Anita” “Uragiye” n’izindi zakunzwe mu bihe byashize kandi n’ubu zigikunzwe.
Ubwo baririmbaga Anita, abana bahise bahaguruka bajyana n’injyana ubona buri wese anyeganyega Munyanshoza akanyuzamo akabasaba kuzamura amaboko bagashyira ibiganza hejuru nk’ikimenyetso cy’uko bari kujyana.
Iyamuremye Israel, ukomoka mu Karere ka Musanze, ufite ubumuga bwo kutabona, yaririmbye indirimbo ye yise Marigarita ni umukobwa yakunzwe na benshi akurikizaho iyitwa “Ubukene burakanyagwa”, yahundagajweho amafaranga menshi.
Uyu musore umaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru ku bw’impano ye itangaje aho acuranga gitari ikoze mu giti n’imikwege mu buryo burimo ubugenge n’ububanga budasanzwe, yahawe umugisha na Musenyeri Mbonyintege Smaragde naho Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, amuramburiraho ibiganza.
Saa Tatu zibura umunota umwe, nibwo umushyushyarugamba Kwizigira Jean Claude, yahamagaye, Byumvuhore ku rubyiniro, abitabiriye bose barahaguruka bamwakirana icyubahiro gikomeye.
Yatangiriye ku ndirimbo yavuze ko akunda cyane yitwa Karoli Nkunda ya Landuard Randerese, akurikizaho indirimbo ze zirimo; Umurage, Aho hantu, yakiriwe bidasanzwe n’abitabiriye igitaramo kuko yaherekejwe n’itorero ribyina Kinyarwanda.
Yakomereje ku zindi zirimo “Naba Namwe”, “Simenye ko Ari Bwo Bwanyuma” yahimbiye Padiri Fraipont Ndagijimana ari nawe wari impamvu y’iki gitaramo.
Byumvuhore wanyuzagamo akaganiriza abantu yavuze ko atari azi ko yaba umuririmbyi uhuruza abantu banganaga n’abari mu gitaramo kuko yatangiye ari umucuranzi.
Yagarutse kuri Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya HVP Gatagara ari nacyo yigiyemo umuziki, avuga ko kumwibuka ari ingenzi kuko yari umugabo w’intwari
Ati “Twamukuyeho kugenda tutaragendaga, kubona tutarabonaga, ikindi namukuyeho ni urukundo yakundaga abakene, tujye twibuka abantu nk’abo, kureka abantu babaye intwari bakagenda gutyo ntabwo ari ubupfura.”
Byumvuhore yagiye kuruhuka maze asimburwa na Bill Ruzima umwe mu bize mu ishuri rya Muzika ku Nyundo ukora umuziki wa Gakondo.
Uyu musore ntiyatinze kuko hakurikiyeho Mavenge Sudi wabyinishije abantu bari bamaze kunanirwa ubwo yari ageze ku ndirimbo ye “Simbi”. Yaririmbye “Ku Munini”, “Gakoni k’Abakobwa”, “Ritha” n’izindi.
Byumvuhore yagarutse mu gice cya kabiri maze aririmba izindi ziri mu nkangara y’indirimbo ze 90 amaze gukora. Izi zirimo “Sarigoma”, “Urupfu”, “Bibananiza Iki” yatumye abantu bongera guhaguruka bakabyina barimo Bamporiki Edouard na Minisitiri Diane Gashumba bagiye ku rubyiniro bagacinya akadiho.
Yakomereje ku zindi zirimo “Umbabarire Mawe” “Nyiratunga”, “Urwiririza”, “Usize Nkuru ki?” n’izindi zatumye abantu bishima by’ikirenga kuko batigeze babona umwanya wo kwicara.
Byumvuhore yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu 2015 nabwo hari mu rwego rwo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana wahinduye ubuzima bwe n’ubw’andi bafite ubumuga barerewe i Gatagara.
Iki gitaramo cyasojwe ahagana I saa sita z’Ijoro ubona abantu bose bagifite amashyushyu yo gukomeza gutaramana na Byumvuhore