
Cardi B uri mu bahagaze neza muri iki gihe, yemeje byeruye ko yatandukanye na Offset nyuma y’umwaka wari ushize bakoze ubukwe.
Uyu mugore w’imyaka 26 yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Bodak Yellow” n’izindi ze zikunzwe muri iyi minsi nka “Girls Like You” ft. Maroon 5; “I Like It” ft. Bad Bunny & J Balvin; “MotorSport” ft. Nicki Minaj & Migos ndetse na “No Limit” ft. G Eazy, A$AP Rocky, French Montana, Juicy J, Belly.
Cardi B yatangaje ko yatandukanye na Offset kuri uyu wa Kabiri abinyujije kuri Instagram. Yabwiye abamukurikira kuri urwo rubuga barenga miliyoni 27 ko we n’umukunzi Offset uririmba muri Migos “ibintu bitakimeze neza”.
Yagize ati “Nageragezaga kenshi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo hamwe n’umubyeyi w’umwana wanjye ariko bikanga. Ubu turi inshuti zisanzwe kandi murabizi ko dukorana neza mu bucuruzi. Azakomeza abe umuntu mvugisha kenshi kandi rwa rukundo rwacu tuzarukomeza gusa ibintu byari bibi hagati yacu mu gihe kinini gishize, kandi ntawe ufite ikosa.”
Yakomeje avuga ko ategereje kuzabona gatanya gusa ngo ntazi igihe izabonekera. Ati “…ubu ntabwo turi kumwe. Bishobora kuzafata igihe kinini ngo tubone gatanya gusa nzakomeza mwereke urukundo kuko ni se w’umukobwa wanjye. Yego!”
Aba bombi bakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga, ni ibirori byari bifite umwihariko kuko atigeze yambara ikanzu y’ubukwe cyangwa impeta.