
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nzeri 2018 nibwo muri Kigali hatashywe akabyiniro gashya kitwa Wakanda kari ahahoze Kaizen muri Kabeza aho abahanzikazi Charly na Nina aribo bari abashyitsi bakuru .
Kw’isaha ya saa tanu zibura Iminota mike nibwo umushyushyarugamba Nario uziwi cyane kuri Televiziyo ya Flash yageze imbere y’abafana bari benshi maze ahamagara umuhanzi Dj Pius ukuzwe cyane mu ndirimbo Iwacu ,Plat it again agatako ni ni zindi nyinshi maze ashimisha abaraho karahava gusa yaje gutungurana ubwo yaririmbaga indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzi Muco uba mu gihugu cy’ubwongereza .
Agahana kw’isaha ya saa sita n’igice aba bakobwa bari baherekejwe n’umujyanama wabo Rwema Denis bagiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura abaraho bose barahaguruka bacinya umuziki karahava .
Charly na Nina mu myambaro ubona iberanye nn’igitaramo baririmbye indirimbo zabo zabiciye bigacika Mfata, Try me, Zahabu, Face to Face, I do bafatanyije n’icyamamare Bebe Cool ndetse n’indirimbo yabo nshya bise Komeza unyirebere yatumye abasore bari aho bamwe bifuza kubyinana nabo maze nabo barirekura barabyina biratinda .
Nyuma ya Charly na Nina umuhanzi Uncle Austin ukunzwe cyane mu ndirimbo Everything yakoranye na Meddy ndetse na Urankunda akerutse gushyira hanze yatunguye benshi cyane muri icyo gitaramo maze mu njyana ya afrobeat abyinisha benshi baraho byagaragara ko bifatiye ku gahiye .
Igitaramo cyasojwe mu masaha ya saa munani abakunzi ba muziki bari muri ako kabyiniro ubona bagishaka gutaramana nabo bahanzi .
Nsanzabera Jean Paul
www.kigalihit.rw
350 total views, 1 views today