
Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Charly na Nina bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda bakunzwe cyane bari batangaje ko bazatarmira mu gihugu cy’ubwongereza mu gitaramo cyitwa Uganda Convention gitegurwa na Abagande baba muri icyo gihugu.charly na nina ntibakitabiriye icyo gitaramo.

Charly na Nina babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bashyizeho ubutumwa buvuga ko batakitabiriye icyo gitaramo kizabera i Londre.
Mu butumwa bwabo bagize bati “Ku mpamvu zitaduturutseho, ntago tuzagaragara mugitaramo Uganda Uk Convention kizabera London Ejo kuwagatandatu 14/9/2019. Twiseguye kubakunzi bacu bari biteze gutaramana natwe.
Mu kiganiro twagiranye na Charly yadutangarije koko ayo makuru ariyo ko batazitabira igitaramo cya Uganda Uk Convention kubera impamvu zitabaturutseho yanabaoneyeho kutubwira ko byababaje cyane kabone ko bari kuzifatanya n’ibyamamare Awilo Longomba na Eddy Kenzo na banyarwenya Eddy Kenzo,Madrat na Chiko kikazayoborwa na Alex Muhangi.

icyo gitaramo biteganyijwe ko kiba uyu munsi tariki ya 14 nzeri 2019 ahitwa Troxy 490 Commercial Road London E10HX kwinjira bikaba biraba ari amaeuro 25 na 35 muri VIP