
Charlotte Rulinda na Muhoza Nina ni abakobwa bagize itsinda rya Charly na Nina ni abakobwa bamaze kwnadika izina hano mu karer aho bakunzwe byo ku rwego rwo hejuru .Mu mperza z’icyumweru dusoje nibwo aba bakobwa bataramiye mu mugi wa Nairobi mu kabyiniro k’umuherwe Ndengeye kitwa B Club .
Ubwo aba bakobwa bageraga muri ako kabyiniro bari baherekejwe na Dj Flor uba ku mugabane w’Uburayi ndetse na Shaddy Boo umwe mu bakobwa bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kuru rubuga rwa Instagram, aho bakiriwe nk’abamikazi banabakarabya Inzoga zihenze zo mu bwoko bwa Champagne.
Nubwo bwari ubwa mbere aba bakobw abgiye gutaramira mu gihugu cya Kenya bo bari bafite icyizere cyo ku rwego rwo hejuru ko bari butaramire abantu benshi cyane kuko n’ubusanzwe aka kabyiniro ka B club ni kamwe mu tubyiniro dukomeye cyane mu mugi wa Nairobi aho gasohokerwa n’abantu bakomeye cyane bo muri icyo gihugu .
Ubwo aba bahanzikazi bageraga ku rubyiniro aho bafashijwe na Dj flor wabavangiraga umuziki ibintu byahindutse abantu bose babagaragariza urugwiro maze nabo mu ngufu nyinshi babaririmbira indirimbo zabo hafi ya zose ziri kuri album yabo bise imbaraga arizo I do,Try Me,Owooma,face to face , Imbaraga utibagiwe n’indirimbo yabo baherutse gusjyira hanze bise komeza Unyirebere .
Uko amasaha yagendaga akura icyo gitaramo cyarushagaho gushyuha aho inkumi n’abasore b’abanyarwanda ndetse n’abandi benshi bambaye neza barushagaho kwiyongera ibintu byarushagaho kuryoha .









Tubibutse ko icyo gitaramo Charly na Nina bari bitabiriye I Nairobi cyari cyateguwe na B club bakakita Rwanda Night