Chris Brown afungiwe i Paris ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

Chris Brown, umwe mu bahanzi bavuzwe cyane mu myaka icumi ishize mu nkuru z’ubugizi bwa nabi, urugomo no gukubita abagore, yatawe muri yombi mu Mujyi wa Paris.

Uyu muhanzi w’imyaka 29 yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore.

Ikinyamakuru Closer cyandikirwa mu Bufaransa cyasohoye inkuru ivuga ko Chris Brown amaze igihe gito akorwaho iperereza n’inzego z’ubutabera i Paris nyuma y’uko umugore w’imyaka 24 atanze ikirego ko yamufashe ku ngufu.

Uyu mugore utaratangazwa amazina, mu kirego cye yahamije ko Chris Brown yamufashe ku ngufu ku mugoroba w’itariki ya 15 Mutarama 2019 bahuriye kuri hoteli Le Mandarin Oriental.

Chris Brown yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama ndetse kugeza ubu aracyari mu buroko mu gihe polisi ikimukoraho iperereza.

Mu bandi bafunganwe na Chris Brown harimo umurinzi we nk’uko Daily Mail yabitangarijwe n’umwe mu bapolisi bari gukurikirana ikirego cy’uyu muhanzi.

Umuvugizi wa Chris Brown muri Sony Music ntaragira icyo atangaza ku bihe uyu muhanzi arimo.

286 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.