

Mu myaka mike ishize iri tsinda ryari ryahagaze ryasenyutse ndetse rimara imyaka ibiri ridakora ibikorwa ibyo ari byo byose bya muzika hano mu Rwanda. Nyuma y’igihe kitari gito iri tsinda ryaje kwisuganya bongeramo Chris kugira ngo bongere babyutse umutwe, gusa igitunguranye ni uko mu gihe kitarenze imyaka ibiri atangiye gukorana n’iri tsinda uyu musore yamaze gusezera muri Just Family.
Uyu musore washyize hanze ifoto asezera ava muri Groupe ya Whatsapp ya Just Family yahise anahishura ko asezeye ku itsinda. Chris yagize ati” Inzozi zidafite gahunda ni ibyifuzo, ntitwagenda mu nzira imwe tudahuje inzozi, rimwe na rimwe bidusaba gusiga abantu bamwe na bamwe kugira ngo dukurikire inzozi zacu. Murabeho Just Family ndabashimira igihe twamaranye nanabifuriza amahirwe masa kandi Imana ibahe umugisha.”
Nyuma y’aya magambo yumvikanishaga ko uyu musore yamaze gusezera itsinda rya Just Family twifuje kumenya niba koko Chris yamaze kuva muri Just Family. Twashatse kuvugisha Bahati wasaga nuyoboye iri tsinda, gusa mu nshuro nyinshi twamuhamagaye ntiyigeze yitaba. Mu butumwa bugufi bwa Whatsapp Bahati yadutangarije ko azi neza icyo twifuza kumubaza kandi ntacyo yiteguye kukivugaho aka kanya, anadusaba kumuha akanya akajya mu myitozo ngororamubiri.
Chris winjiye muri Just Family muri 2016 kuri ubu yamaze kuyivamo. Just Family yari imaze kugaruka ku murongo ndetse ikaba yanaherukaga kwitabira PGGSS8 irushanwa bitabiriye nka rimwe mu matsinda akomeye ya hano mu Rwanda.