CONGO: Ingabo za ONU zarashwe batatu barakomereka.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, ryatangaje ko abakozi baryo baraye bakomerekeye mu gitero bagabweho n’abagabo babiri bitwaje intwaro.

Umuvugizi wa HCR Johannes van Gemund, yavuze ko ibyo byabereye i Lubero mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yamagana icyo gikorwa avuga ko abakora ibikorwa by’ubutabazi ku bavanywe mu byabo batagombye kwibasirwa.

Yakomeje avuga ko umusilikare bari kumwe, watanzwe n’ingabo z’amahoro za ONU, nyuma yabaherekeje akabageza ahari umutekano.

Uburasirazuba bwa Kongo bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro irwanira ubutaka n’umutungo kamere kandi igisirikare cya Kongo, nticyorohewe no kuburizamo ibitero bitandukanye. Bityo ibyo bigatuma abasivili bahora baterwa.

I Lubero, muri iyi myaka ishize habaye ibitero hagati y’abarwanyi ahanini bo mu bwoko bw’Abahutu n’aba Nande.

inkuru ya Reuters

223 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published.