
Coolen Rooney usanzwe ari umugore w’umukinnyi Wayne Rooney, wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United n’Ubwongereza, yaraye arokotse impanuka ikomeye y’imodoka ye,ubwo yatemberaga mu mujyi wa Washington DC muri USA.
Uyu mubyeyi w’abana 4 yaraye arusimbutse,ariko imodoka ye yo mu bwoko bwa Honda 4×4 yangiritse bikomeye.
Biravugwa ko uyu mugore yakoreye impanuka hafi y’aho atuye we n’umugabowe Wayne Rooney n’abana babo bane b’abahungu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun ni uko uyu mugore nta gikomere yigeze aterwa n’iyi mpanuka yakoze ubwo imodoka ye yataye umuhanda ikagonga.
Mu minsi ishize uyu mugore,Coleen yumvikanye mu bitangazamakuru ari gutuka umugabo we kubera ubusinzi bukabije bwe bwatumye afungirwa ku kibuga cy’indege azira gushaka guhungabanya umutekano.
Coleen uri mu bagore b’abakinnyi basanzwe bazwiho gusesagura amafaranga,yabwiye inshuti ze ko iyi mpanuka yamushimishije kuko igiye gutuma agura imodoka nshya.