
Madamu Kristalina Georgieva utegeka ikigega cy’imari ku isi (IMF/FMI) yatangaje ko inama y’ubutegetsi yacyo yorohereje kwishyura umwenda ku bihugu 25 muri gahunda yo kubifasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Iki kigega kivuga ko ku ntangiriro, mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere ibi bihugu bitazaba byishyura imyenda bifitiye IMF.

Ibyo bihugu ni; Afghanistan, Benin, Burkina Faso, Central African Republic, Chad, Comoros, Congo, D.R., The Gambia, Guinea, Guinea-Bissau, Haiti, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mozambique, Nepal, Niger, Rwanda, São Tomé and Príncipe, Sierra Leone, Solomon Islands, Tajikistan, Togo, and Yemen.
Tariki 02 z’uku kwezi iki kigega cyatangaje ko cyahaye u Rwanda inguzanyo yihutirwa yishyurwa nta nyungu ya miliyoni 109 z’amadorari ya Amerika yo guhangana n’ingaruza z’iki cyorezo mu bukungu.
Mu itangazo IMF yaraye isohoye, yavuze ko “ibi ari ugufasha ibihugu bikennye cyane kandi byugarijwe gushyira imari yabyo mu bikorwa by’ubutabazi n’ibindi byo gufasha”.
Iki kigega kivuga ko giteganya korohereza ibihugu umwenda wose hamwe ugera kuri miliyoni $500.
Madamu Kristalina asaba ibindi bihugu bigize iki kigega kucyongerera ubushobozi bwo koroshya kwishyura imyenda mu gihe cy’imyaka ibiri ku bihugu binyamuryango by’iki kigega bikennye cyane.
Ntabwo iki kigega cyatangaje ibyo cyagendeyeho mu korohereza umwenda biriya bihugu 25.