

Umusore w’umunya Portugal uzwi nka Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro akaba ariwe uyoboye bagenzi be bahuje umwuga wa ruhago mu gutunga agatubutse. Uyu musore kandi sukuba afite ubwo butunzi ahubwo no kuwuconga arabizi aho twavuga ku bihembo yagiye atwara nka Ballon D’or aho uyu musore ayifite bugira 5 ndetse nibindi bihembo bitandukanye. Uyu musore kandi yagiye akinira amakipe akomeye aho twavuga nka Machester United yo mu bwongereza(England) aho yayivuyemo yerekeza muri Real Madrid yo muri espanye(spain) nayo ayivamo yerekeza muri Juventus yo mu butaliyani arinayo akinira ubu. Sibyo gusa Cristiano Ronaldo afite amahoteli ndetse ninzu zimurika imideli ndetse ninzu zitunganya imibavu(perfumes) mu gihugu cya Portugal ndetse nahandi hatandukanye, Kurubu rero akaba yaje kwisonga mubakinnyi ba ruhago kw’isi yose mu batunze akayabo aho atunze miliyali y’amadolali ya America.



umwanditsi: BUTARE Aime didi