Cristiano Ronaldo yagabanyirijwe ibihano na UEFA

Christiano Ronaldo rutahizamu wa Juventus yo mu butaliyani yagabanyirijwe ibihano na Uefa ku ikarita y’umutuku aherutse kubona mu mikino ibanza y’amatsinda ya Champions League aho yakuriweho umukino umwe aho kuba 2 bityo akazakina na Manchester yahozemo.

 

Christiano Ronaldo w’imyaka 33, yabonye ikarita y’umutuku mu mukino wahuje ikipe ye ya Juventus yatsinzemo Valencia ibitego 2-0 mu cyumweru gishize, ubwo yagaragaweho n’igikorwa cyo gukurura umusatsi wa myugariro Jeison Murillo bityo ahabwa Ikarita itukura itaravuzweho rumwe na benshi mu bareba umupira w’amaguru.

Iyi ikaba yari ikarita ya mbere y’umutuku Ronaldo yari abonye muri iyi mikino ya Champions League.Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA,yagabanyirije uyu mukinnyi ibihano aho kuba imikino 2 yari guhanwa iyi mpuzamashyirahamwe yemeje ko CR7 azasiba umukino umwe ikipe ye izahuramo na Young Boys tariki ya 2 Ukwakira 2018.

Cristiano Ronaldo azagaruka mu kibuga, Juventus ihura na Manchester United yamenyekaniyemo cyane anayigiriramo ibihe byiza;aho ku tariki ya 23 Ukwakira 2018 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda H uzabera i Old Trafford.

UEFA ikaba yamaze kwemeza kandi ko guhera mu mwaka utaha w’imikino, muri UEFA Champions League hazatangira kwifashishwa ikoranabuhanga ry’amashusho mu gusifura (Video Assistance Referees- VAR).

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *