
Umuhanzi Cyusa Ibrahim uri mu bagezweho mu muziki gakondo yibarutse imfura ye yabyaranye n’umukobwa uba muri Canada.
Mu kiganiro kigufi twagiranye na Cyusa yemeye ko yibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2020.
Uyu muhanzi yagize ati “Nibyo nabyaye imfura yanjye, nyina aba muri Canada twarakundanaga aza kugenda.”
Cyusa yavuze ko uyu mukobwa babyaranye atari we bakiri mu rukundo muri iyi minsi.
Abajijwe ku kuba abyaye atarashaka yagize ati “Umwana ni umugisha, wenda sinabanye na nyina kubera amatage ariko nishimiye kwibaruka imfura yanjye.”
Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki gakondo. Aherutse i Burayi aho yari afite igitaramo cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.
Cyusa yavutse tariki 13 Nyakanga 1989; avukira i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Uyu musore uri gusatira imyaka 31 amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.
Uyu musore avuka kuri Rutare Pierre inzobere bwubatsi ufite ibigwi i Kigali, wanagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya zimwe mu nyubako z’i Kigali mu gihe cye harimo n’imisusire y’amasangano yo mu mujyi rwagati (Rond Point). Yanamamaye mu mukino wa Basketball na Volleyball.
Cyusa ni umuvandimwe wa Stromae nawe uri mu bahanzi bakomeye ku Isi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Papaoutai’, ‘Alors on danse’, ‘Formidable’, ‘Racine carrée’ n’izindi.
Cyusa na we arakataje mu muziki. Mu gihe kirengaho gato umwaka amaze atangiye gushyira hanze ibihangano, ni umwe mu barangamiwe mu gisekuru cye kubera gutera umugongo injyana z’amahanga akimakaza gakondo.
Mu 2012 nibwo yatangiye gukora umuziki. Yawinjiyemo byeruye mu 2019 ubwo yasezeraga akazi yakoraga agatangaza ko ubuzima bwe bwose ari wo agiye guha umwanya.
Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Umutako’, ‘Mbwire nde’, ‘Rwanda Nkunda’, ’Migabo’, ‘Umwitero’ ndetse n’iza kera yasubiyemo nka ‘Imparamba’ na ‘Muhoza wanjye