
Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bari kugaragarza impano ndetse n’ubuhanga buhebuje mu njyana ya Muzika Gakondo yakunzwe mu ndirimbo nka Rwanda Nkunda na migabo , kuri ubu yashyize hane indirimbo ye nshya yise Umwitero.
Uyu musore nyuma yo gushyira hanze indirimbo umwitero yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikonze nyuma yo kubona ukuntu ababyinnyi bo mu Rwanda akenshi iyo bamaze kubyina imyada yabo nabi .
Yakomeje atubwira ko buriya umwitero ari umwenda w’akamaro cyane mukazi bakora kandi no mu muco ari umwenda wubahwa kandi wambarwa n’abantu b’icyubahiro
Muri iyi ndirimbo, Cyusa arenga kuvuga icyubahiro aha umwitero akanavuga ku buranga bw’umukobwa.
Ati “Ndate isimbi ritatse intanage; mvuge ingingo iruta izindi kunyura; cyo ngwino bwiza bwanyujuje ubwuzu ndanze nkwise irihats’ayandi; mpinganzima.”
Mu nkikirizo y’iyi ndirimbo agira ati “wagiye hehe? Wamwitero wanjye, wagiye hehe? Uwo narazwe ijabiro. Kana ka mabukwe winsiga ndagukunda wigenda naje!!
Kuri we asanga ‘umwitero ukwiye gufatwa nk’umwambaro wubashywe; ntago ukwiye gufatwa nk’igihu bahingana cyangwa ibyahi.”
Cyusa Ibrahim yari aherutse gushyira hanze indirimbo nka “Migabo”, “Rwanda Nkunda”, “Mbwire nde” n’izindi.

Iyi ndirimbo “Umwitero” ifite iminota itatu n’amasegonda 44’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Bob naho amashusho atunganywa na Fayzo Pro.