
Semivumbi Daniel wamneyakanye nka danny Vumbi nyuma yo gusinyana amasezerano n’Inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise Yibare ivuga ku rukumbuzi umukobwa agirira umukunzi .
Indirimbo yibare ni imwe mu ndirimbo 12 zizajya kuri alubumye ya ya gatatu yise “ Inkuru Nziza “ .
Muri iyi ndirimbo ivuga ku nkuru y’umukobwa ukumbura umukunzi we uba yaragiye kure igihe cyose akicara akiba igihe azamubonera ngo yongere amuhobere iteka agahora amwandikira amubwira ko nta gihe kini gisigaye ngo bahure kuko uko iminsi ihita igenda ivaho umunsi umwe kugira ngo babonane .
Mu kiganiro na KIGALIHIT Danny Vumbi yatubwiye byinshi kuri iyi ndirimbo ye yise Yibare yagize ati “ mu ri iyi ndirimbo naririmbye ku buzima buba kuri buri wese ufite urukundo aho umukobwa akumbura umukunzi we uba yaragiye kure ariko iteka agahora yifuza kumubona vuba ariko iminsi ikaba ikibazo , ikindi nuko ari indirimbo yo guhumuriza buri wese wab afite umukunzi we ariko bakaza kubura mu gihe kinini ariko agahora abona ko uko umunsi ushira ariko igihe cyegereza ngo babonane .
Tumubajije impamvu asigaye muri iyi minsi asigaye akunda kwandika no gukora indirimbo ziganjemo urukundo yatubwiye ko burya urukundo ari byose nubwo we azikora ariko niyo bigiye kw’isoko rya muzika yandika nyinshi cyane ariko zimwe akazigurisha na bahanzi bagenzi gusa kuri iyi yise Yibare yasanze agomba gutanga ubutumwa kuri muntu wese ugira uwo akunda yaba inshuti isanzwe cg umuvandimwe .
Urebye amashusho y’iyi ndirimbo ubona ko ari indirimbo ikoranye bugahe bwo mu rwego rwo hejuru kuko nk’inshuti y’abandi bahanzi nayo yifashishije umukinnyi wa sinema uzwi nka Mutoni Assia ndetse na Nick Dimpoz ukunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya City maid ndetse akaba n’muhanzi muri muzika
Mu gusoza danny Vumbi yatubwiye ko Indirimbo “Yibare “ izaba iri kuri alubumu ye ya gatatu yise “Inkuru Nziza izaba iriho indirimbo 12 akaba azayimurikira abanyarwanda mu minsi ya vuba .
Indirimbo yibare yakozwe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Made Beats. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Fayzo Pro.