Davis D yateguye ibitaramo yise Sexy concert tour

Umuhanzi Davis D yamenyekanye cyan mu ndirimbo Biryogo ni zindi zitandukanye yagiye aakora mu minsi shize yashyize hanze indirimbo yise Sexy Ikundwa byo mu rwego rwo hejuru , kuri ubu uyu musore yateguye Ibitaramo 11 yitiriye  iyo ndirimbo .

Nkuko yabidutangarije nyuma yo gushyira hanze amashusho yiyo ndirimbo uyu musore  yadutangarije ko yagiye yakira ibyifuzo byinshi b’abafana be mu gihugu hose akab ariyo mpamvu yafashe  umwanya wo gutegura ibitaramo mu turere dusaga 11 mu gihugu hose  nyuma yabo akaba aribwo azatanga igihe azamurikira alubumu ye ya Mbere .

Tumubajije uturere azakoreramo ibyo bitaramo yatubwiye ko azatangirira hano hafi I Nyamata ,agakurikizaho Rusizi  (Bugarama), Musanze, Rubavu, Rwamagana, Nyagatare, Nyamagabe, Muhanga, Nyanza, Huye ndetse na Karongi.

Yaboneyeho kuvuga ko buri Karere bazagenda batangaza igihe igitaramo cyaho kizabera gusa ahishurira abakunzi be ko tariki 18 Gicurasi 2019 azataramira abafana be batuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *