
Day Makers Edutainment n’itsinda rihuriyemo abanyarwenya benshi batandukanye irmaze kwigarurira imitima y’abatari bake cyane hano mu Rwanda kubera urwenya rwabo , iryo tsinda ryateguye Igitaramo cy’urwenya bise Bigomba guhinduka aho 5kEtienne na Japhet baherekejwe n’abandi banyarwenya bazataramira abanyamusanze .
Iki gitaramo cya Bigomba guhinduka kizabera I Musanze kije nyuma yaho abo banyarwenya bakoze ibindi bibiri byakibanjirije icyabereye i Kigali n’ikindi baherutse gukorera mu mugi wa Huye muri Kaminuza y’U Rwanda, ibitaramo ishimira uko byagenze .
Mu kiganiro na Kigalihit muri iki gitondo Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yadutangarije ko bategura umushinga wa kuzajya bakora urwenya bise Bigomba Guhinduka bagendera ku bintu bahora babona mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda kandi bifuza ko nibamara kuzenguruka igihugu cyose batanga ubutumwa babinyujie mu rwenya rwa Bigomba guhinduka bazategura undi mushinga nawo bakawugira nawouruhererekane .

Yakomeje agira ati : iki gitaramo cya Musanze twagiteguye kugira ngo abakunzi b’urwenya by’umwihariko aba daymakers bakomeze batubone hafi batarinze guteregerza ko dushyira udukino twacu ku mbuga nkoranyambaga gusa ibi bikazatuma barushaho kutwegera no gusabana natwe.
Tumubajije aho bageze bitegura yatubwiye ko imyiteguro ya nyuma bayikora uyu munsi ubundi bakitegura kuzamuka mu mugi wa Musanze aho yasabye abakunzi b’urwenya kuzitabira ari benshi cyane kuko babafite byinshi bazabereka kandi bikabashimisha cyane .
Clapton kandi yatubwiye ko umwihariko wa Bigomba guhinduka izabera I musanze aruko bazaba bari kumwe n’abandi banyarwenya nka Ndimbati ukunzwe cyane muri Papa Makanika ,Babou, Joshua .kadogo cyangwa njuga uzwi muri Seburikoko batibagiwe n’abahanzi bazabataramira nka Amag The Black na Maylo,Bexx na Andolah bakunzwe cyane mu mugi wa Musanze

Iki gitaramo cy’urwenya #BigombaGuhinduka cyatumiwemo abanyarwenya bagezweho barimo Makanika, Ndimbati, Babou ndetse na Joshua .Abazitabira kandi bazanasusurutswa n’umuhanzi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black. Iki gitaramo cyanahaye umwanya abahanzi bakizamuka muri Musanze aho uwitwa Maylo, Bexx na Andolah bazataramira abakunzi babo.
Bitaganyijwe iki gitaramo kizabera kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima. Kwinjira mu myanya isanzwe ni ibihumbi 2 000 Frw ni ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP) ugahabwa n’icyo kunywa.kikazatangira kw’isaha ya saa kumi n’ebyeri (18h:00’), basoje saa yine z’ijoro (22h:00’).
Nyuma y’iki gitaramo hateganyijwe ‘after party’ izabera ahitwa Africana