Depite Frank Habineza yikomye abari kwamagana Paccy, ashimangira ko nta cyaha yakoze

Depite Frank Habineza yatangaje ko Umuraperikazi Oda Paccy nta cyaha yakoze cyatuma akomeza guhutazwa, asaba abari kumwamagana ko bamureka kuko igihano cyo kwamburwa ubutore yawe gihagije.

Depite Habineza yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira, nyuma y’uko Paccy asohoye ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yise Ibyatsi, akamaganwa n’abantu benshi barimo n’abayobozi bamushinja ko ibyo yakoze bibangamira umuco nyarwanda.

Ni ifoto igaragara nk’ikibuno cy’umukobwa kitariho akambaro, ndetse cyanditseho amagambo abiri IBYA na TSI, nayo yateje abantu kuyibazaho n’ubwo we avuga ko ari amagambo abiri ariko asobanuye ibyatsi.

Iyi foto igisohoka, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard, ari muri bamwe bahise bayinenga ndetse ahita asohora itangazo ryambura Odda Paccy ubutore ndetse rinamwirukana mu ntore z’igihugu.

Depite Frank Habineza yavuze ko Paccy adakwiye gukomeza kwamaganwa no guhutazwa kandi nta cyaha yakoze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa. Ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu ntore. Abasaba ko ibihangano bye bihagarikwa natwe tubasabye kudakomeza.”

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *