Diamond na Rayvany babonye bikomeye bemera gusaba Imbabazi kubera indirimbo Mwanza

Diamond Platnumz na mugenzi we Rayvanny, baciye bugufi basaba imbabazi Leta ya Tanzania nyuma yo kubuzwa gukora ibitaramo baryozwa kurenga ku mategeko.

Diamond, Umuyobozi Mukuru wa WCB, yicaranye na Rayvanny bifata amashusho basaba imbabazi nyuma y’uko mu cyumweru gishize barenze ku mategeko nkana bakaririmba indirimbo ‘Mwanza’ yaciwe muri Tanzania.

Diamond [Naseeb Abdul Juma] na Rayvanny [Raymond Shaban Mwakyusa], bemeye ko barenze nkana ku itegeko bari bahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania (BASATA).

Yavuze ko kuba bararirimbye ‘Mwanza’ mu gitaramo cya Wasafi Festival iherutse kubera i Mwanza bakoze ikosa rikomeye kandi ko bakwiye kurisabira imbabazi mu buryo bufatika.

Urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania [BASATA] ruherutse kubafatira ibihano bikarishye birimo kubuzwa gukorera ibitaramo muri Tanzania no hanze.

Diamond yagize ati “Mu by’ukuri twakoze ikosa kuba twararirimbye indirimbo ‘Mwanza’ kandi yarafunzwe, twiyemeje ko tutazigera na rimwe twongera gukora iri kosa, ariko na none biciye mu buhanzi bwacu, abafana bacu n’abahanzi bagenzi bacu, tugiye kuba ba Ambasaderi beza b’umuco wa Tanzania. Murakoze.”

Yasabye imbabazi Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano, Tanzania n’umuntu wese wababajwe no kuba iyi ndirimbo yaracuranzwe i Mwanza.

Muri iyi ndirimbo yitwa “Mwanza” yatumye, Diamond na Rayvanny bategekwa guhagarika ibitaramo byabo, aririmbye Intara ya Mwanza ndetse amashusho yayo baba bavuga agace kitwa ‘Nyegezi’ ari nano bararirimba ngo Nyege, NYEGE-zi, ari nayo magambo ahanini yazamuye uburakari mu nzego za leta.

Ubusanzwe Nyege, ni ijambo ry’Igiswahili rikoreshwa cyane muri Tanzania rigasobanura ‘ubushake umugabo agira akifuza gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri iyi ndirimbo, Diamond abiririmba kenshi ndetse agasubiramo iri jambo mu buryo bwumvikanisha ko ibyo avuga bitandukanye no gutaka Akarere ka Nyegezi ko muri Mwanza.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *